Kwivuza muri Leta Zunze uBumwe z'Amerika

Byavuguruwe:7/7/2026
Ubuvuzi muri Leta Zunze Ubumwe bwubatse bitandukanye kandi bishobora kugorana kubusobanukirwa mu bihe bya mbere. Ibuka ko serivisi y'ubufasha ibereyeho gusubiza ibibazo byawe kandi zikaguha n'andi makuru y'inyongera

Gusobanukirwa ubwishingizi bw'ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe

Kubona serivisi z'ubuvuzi muri Leta Zunze Ubumwe kenshi biterwa n'uko ufite ubwshingizi bwo kwivuza, bugufasha kwishyura igiciro cy'ubuvuzi. Hari ubwoko butandukanye bw'ubwishingizi bw'ubuzima:

Medicaid: Ni gahunda ya leta itanga ubuvuzi bw'ubuntu cyangwa ubwishingizi buhendutse ku bantu bafite ubushobozi bucye, harimo impunzi n'abimukira bashya. Kubyemererwa biterwa na Leta ku giti cyayo.

Ubwishingizi butangwa n'umukoresha: Utuzi twinshi dutanga ubwishingizi bwo kwivuza. Ushobora gukenera kwishyura igice cy'ubwo bwishingizi binyuze mu mushahara wawe.

Ubwishingizi wiyishyuriye: Igihe utemerewe Medicaid cyangwa udafite ubwishingizi butangwa n'akazi, ushobora kwigurira ubwishingizi unyuze ku bigo bicuruza ubwishingizi. Ushobora kubona inyunganizi bitewe n'amafaranga winjiza.

 

Abatanga ubuvuzi

Hari ibyiciro bitandukanye by'abatanga ubuvuzi muri Leta Zunze Ubumwe. Dore abakunze kuboneka:

Serivisi rusange z'ubuzima zitanga inkingo zirinda indwara kandi zigatanga n'izindi serivisi z'ubwirinzi harimo gupima no kuvura igituntu. Serivisi z'ubuzima z'ubwirinzi ni izirinda indwara mbere y'uko uzirwara. Kenshi ukenera randevu mbere yo kujyayo.

Ibigo nderabuzima n'amavuriro by'aho utuye: Bitanga serivisi zo kwivuza z'ibanze n'ubufasha bw'ubuzima bwo mu mutwe. Hamwe kandi hatanga ubuvuzi bw'amenyo n'amaso. Amwe mu mavuriro mu migi avura abarwayi runaka, nk'ababyeyi batwite cyangwa abantu banduye Virusi itera Sida.

Amavuriro yemera ubwishingizi bwite na Medicaid (ubwishingizi bwa leta buhabwa abantu bafite ubushobozi bucye), kandi ashobora guca igiciro hagendewe ku bushobozi bw'umurwayi bwo kwishyura.

Abaganga bigenga ni abaganga bavura indwara rusange cyangwa inzobere. Abaganga rudange batanga ubuvuzi rusange harimo no kwipimisha umubiri wose bikorwa buri mwaka.

Inzobere ziba zikora mu gisata kimwe cy'ubuganga. Zimwe mu nzobere ziba zita ku gice kimwe cy'abaturage nk'abana cyangwa abagore. Abandi baba bazobereye ku gice kimwe cy'umubiri nk'umutima, amaso cyangwa ibirenge.

Ukenera randevu ngo ubonane na muganga wigenga. Mbere yo kubonana na muganga wigenga kenshi ugomba kubanza kugaragaza ko ushoboye kwishyura iyo serivisi cyangwa ufite ubwishingizi.

Niba ufite ubwishingizi, ushobora gukenera kwishyura ikiguzi gito (urugero amadolari 2-50) igihe uje kwivuza.

Iyo udafite ubwishingizi, igiciro cyo kubonana na muganga wigenga gishobora kuba hejuru, rimwe na rimwe kibariwe mu Magana y'amadolari kuri rendevu imwe. Icyo gihe, bishobora kuba byiza ugiye ku kigo nderabuzima cyangwa ivuriro rihendutse, hombi hatanga serivisi z'ubuvuzi ku giciro gito hagendewe ku bushobozi bwawe.

Ibitaro ni iby'abarwayi bafite ibibazo byihariye bakeneye kwipimisha cyangwa ibindi bakorerwa (urugero kuvurwa cyangwa kubagwa). Ubusanzwe, muganga wawe akohereza ku bitaro cyangwa uzashyirwa mu bitaro wanyuze mu cyumba cy'indembe.

Kuvurirwa mu bitaro birahenda, rero ushobora gusabwa kugaragaza uko wakwishyura iyo serivisi cyangwa ko ufite ubwishingizi mbere yo gushyirwa mu bitari. Gusa, Icyumba cy'indembe cy'ibitaro ntigishobora kugusubiza inyuma kuko udashoboye kwishyura.

Amavuriro atanga ubuvuzi bwihutirwa aboneka mu bice bimwe na bimwe. Aya mavuriro abereyeho igihe ufite uburwayi cyangwa igikomere gikenewe kwitabwaho byihutirwa, ariko bidakomeye ku buryo ukeneye kujya mu cyuma cy'indembe. Ntabwo uba ukeneye randevu.

Ingero z'uburwayi buvurwa mu mavuriro atanga ubuvuzi bwihutirwa:

  • Udukomere duto cyangwa ubushye budakabije
  • Imvune cyangwa gutsikira
  • Umuriro cyangwa ibimenyetso by'ibicurane
  • Kurwara mu matwi
  • Kubabara mu muhogo cyangwa inkorora
  • Indwara y'ubwandu bw'umuyoboro w'inkari

Ibyumba by'indembe bigenewe uburwayi bufashe ako kanya kandi bukomeye bukeneye ubuvuzi bwihuse. Ingero harimo:

  • Kubabara mu gatuza cyangwa guhumeka bigoranye
  • Kuva cyane cyangwa ibikomere byavuye mu mpanuka
  • Ibimenyetso bya stroke (nko kumva wasenzgaye, guta ubwenge cyangwa kunanirwa kuvuga)
  • Umuriro mwinshi ku ruhinja cyangwa umwana muto
  • Gufuruta gukomeye
  • Amagufa yavunitse cyangwa ibisebe byimbitse

Ntabwo ukeneye randevu ngo ujye mu cyumba cy'indembe, ariko ni ahantu haba hari akazi kenshi, rero ushobora gutegereza umwanya munini igihe ikibazo cyawe kidakomeye. Ubuvuzi butangirwa mu cyumba cy'indembe burahenda cyane. Niba ikibazo cyawe kitihutirwa, ukwiye gufata randevu ku ivuriro cyangwa ku muganga

Image
Healthcare
Image
Healthcare

Uburangenzira bwawe ku buvuzi

Muri Leta Zunze Ubumwe ufite uburenganzira bubiri bw'ingenzi bw'ubuzima. Ufite uburenganzira bwo guhabwa umusemuzi kandi ubfite uburenganzira bwo kubikirwa ibanga.

Bwira ibitaro cyangwa ivuriro ko ukeneye umusemuzi igihe ufashe randevu cyangwa ugeze mu cyumba cy'indembe.

Ibintu byose bibera hagati yawe n'uguha ubuvuzi ni ibanga rigenwa n'amategeko. Uguha ubuvuzi ntashobora kubwira umuryango wawe, inshuti zawe, cyangwa umukoresha wawe uko ubuzima bwawe buhagaze utabimuhereye uburenganzira.

Image
Healthcare

Imiterere y'ubuvuzi muri Amerika

Abanyamerika benshi babonana na muganga rimwe mu mwaka ngo bakore isuzuma rusange, kugira ngo bamenye niba hari uburwayi bafite mbere y'uko baremba.

Bajya ku muganga w'amenyo kabiri mu mwaka ngo bogeshe amenyo birinda uburwayi bukomeye bwafata amenyo yabo.

Abanyamerika bemera ko uburwayi bwinshi bwakwirindwa binyuze mu isuku, imirire myiza, gukora imyitozo ngorora mubiri no kuryama bihagije.

Isuku no kwiyitaho

Abanyamerika benshi bakaraba buri munsi, bakoza amenyo kabiri ku munsi, bakoga mu mutwe kenshi, bakitera parufe rimwe mu munsi kandi bakamesa imyenda yabo kenshi.

Amaduka menshi acuruza ibikoresho abantu bifashisha bikabarinda kugaragara nk'abafite umwanda cyangwa bafite umwuka utari mwiza. Isuku bwite ni ngombwa cyane mu kugufasha kubona no kugumana akazi.

Imirire myiza

Imirire myiza bisobanuye kurya ibiryo bikwiye kugira ngo umubiri ukomeze umeze neza.

Bisobanuye kandi kugabanya ibiryo bishobora gutera uburwayi igihe biriwe kenshi kandi mu ngano nini. Ibiryo nk'ibyo birimo ibifite isukari n'umunyu byinshi cyangwa amavuta menshi (urugero ibiryo bitetse mu mavuta, amasukari n'ama fanta)

Ubuzima bwo mu mutwe

Abanyamerika bemera ko ubuzima bwo mutwe ari ngombwa kimwe n'ubwumubiri. Ubuzima bwo mu mutwe busobanuye uko wiyumva utekereza yangwa witwara igihe uhangana n'ubuzima. Busobanuye kandi uko uhangana n'umuhangayiko

Ubuzima bwiza burimo kwitabwaho na muganga w'indwara zo mu mutwe igihe bikenewe. Igihe wumva ubuzima bugoranye, ukananirwa gukora inshingano za buri munsi, ni byiza ko wegera serivizi z'ubuzima bwo mu mutwe.

amategeko muri leta zunz ubumwe arengera kandi afasha abantu babana n'ubumuga. Ubwishingizi bwo kwivuza n'amafaranga ahabwa ababana n'ubumuga birahari kandi abimukira bashya bemerewe izo serivisi nyuma yo kugera mu gihugu.

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA

Bamwe mu bantu bashya bemerewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bazahabwa ifishi y’ubwishingizi bw’ubuzima bwishyurwa na Leta bakigera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nubwo ubu bwishingizi bwishyura ubuvuzi uhabwa bw’ingenzi, bushobora kutishyura ikiguzi usabwa mu kwivuza amenyo n’amaso. Ushishikarizwa guhita ushakisha akazi igihe gito ugeze muri Leta Zunze za Amerika kugira ngo ubashe kubona ubwishingizi mu bigo byigenga burihwa n’umukoresha. Niba ugendana ubumuga cyangwa ukaba urengeje imyaka 65, guverinema ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izaguha ubwishingizi bwo kwivuza ku buntu.

Amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arengera kandi agafasha abantu bagendana ubumuga. Hateganyijwe ubwishingizi bw’ubuzima n’amafaranga y’imfashanyo agenewe abagendana ubumuga kandi abaje bashya bashobora kwandika basaba izi mfashanyo bakinjira muri Amerika.

Image
Settle In App
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
64
-1