Akazi

Byavuguruwe:9/2/2025
Akazi ni ikintu cy’ingenzi cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika. Gushakisha akazi, kukabona, no kukarambaho ni ingenzi cyane kuri ejo hazaza h’umuryango no ku mibereho myiza. Ni inzira yihuse kuruta izindi yo kwigira kandi ni ngombwa kugira ngo umuntu yiteze imbere mu buzima. Ibigo by’aho utuye bizagufasha guhura na serivisi zirebana n'ibijyanye n'umurimo, ariko uruhare runini mu kubona no kuramba ku kazi ni urwawe. Ugomba kwitegura gushakisha akazi uko ushoboye ukimara kugera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Gushakisha akazi

Abantu bose bakuru, baba abagabo baba abagore, bafite imyaka kuva kuri 18 kugera kuri 64 kandi bashoboye gukora bagomba gushyira imbere gushakisha akazi. Akazi gatuma wibeshaho kandi ukabeshaho n’umuryango wawe. Imfashanyo ya Leta igira igihe ihagarariraho n’umubare w’amafaranga  itarenza, bityo rero ni ngombwa ko wowe ushaka akazi ku buryo bwihuse bushoboka nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leta ntiguha garanti yo kuguha cyangwa kukubonera akazi. Kubona akazi bishobora gutwara ibyumweru cyangwa amezi menshi kandi ushobora no gukora ibizamini byinshi by'akazi. Ugomba gukorana n’impuguke mu birebana n’akazi mu gushakisha akazi no mu kumenya amayeri yifashishwa mu biganiro n’abatanga akazi.

Usabwa kwemera gukora akazi kabonetse bwa mbere kabone niyo kaba kadahemba neza kugira ngo ubashe kongera uburambe mu kazi no gufasha umuryango wawe. Iyo utemeye akazi uhawe, ushobora gutakaza imfashanyo Leta yakugeneraga. Akenshi haba hari abantu benshi basabye akazi kamwe, bityo ni byiza iyo werekanye ubushake ko wemera akazi ko hasi mu bintu bishya udasanzwe uzi. Kugira ngo wubake ubunararibonye ku kazi, ugomba kuguma ku kazi byibuze amezi 6. 

Image
Employment
Image
Employment

Umuco w’Akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu cy’amahirwe ku bantu bakora cyane. Kugira ngo ubone akazi gahemba neza, umushahara wo hejuru uzakenera kuvuga, gusoma no kwandika icyongereza, kandi ukiga ubundi bumenyi bushya. Niba hari akazi kihariye wakoraga mu gihugu cyawe, ugomba guhabwa amasomo maze ugahabwa inyemezabumenyi mbere y’uko ubanza gukora bene ako kazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Both women and men work in the United States. Women make up half the work force, do the same jobs as men at all levels, and often supervise male workers.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abana bagejeje cyangwa barengeje imyaka 14 bashobora gukora akazi k’igihe gito, ariko mu masaha abaze, n’akazi kajyanye n’imyaka yabo. Urubyiruko rwinshi rukora akazi k’igihe gito nyuma y’amasomo, mu minsi y’ibiruhuko cyangwamu mpera z’icyumweru. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite amategeko arengera urubyiruko rw’abakozi.

Image
Employment

Uburenganzira n’inshingano mu kazi

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakozi bafite uburenganzira kimwe n’inshingano aho bakorera. Ufite uburenganzira bwo guhemberwa umurimo wakoze kandi amategeko agenga umurimo arengera abakozi akabarinda gukorera mu buryo budatekanye. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ngombwa kandi kwishyura imisoro.

Umukoresha ashobora kutakuvangura, kukwima akazi cyangwa kwanga kukuzamura mu ntera kubera imyaka ufite, ubumuga ugendana, ko washatse cyangwa uri ingaragu, ubwoko cyangwa igihugu ukomokamo, uruhu, idini, igitsina cyangwa igitsina. Ariko kandi, hari imirimo imwe n’imwe, cyane iyo muri Leta, ikorwa gusa n’abenegihugu b’Amerika.

Abakozi kandi bafite uburenganzira bwo gukorera ahantu badakorerwa ivangura kandi batabajujubya. Kujujubywa bishingiye ku gitsina ni kimwe n’indi myitwarire ishingiye ku gitsina ituma umuntu aba mu cyoba cyangwa ntiyisanzure kandi bene iyo myitwarire ntiyihanganirwa ku kazi. 

 

Image
Employment
Image
Employment

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA

Ibigo by’aho utuye bishobora kubasha kuguhuza na serivisi zita ku by’akazi aho uzatuzwa aho ari ho hose, ariko ni wowe uzagira uruhare runini mu gushaka akazi no kukarambaho. Ni ngombwa gushaka akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, kandi birashoboka ko akazi ka mbere uzabona kazaba atari umwuga wawe cyangwa ntikagire aho gahurira n’akazi wakoraga mu gihugu waje uturukamo. Gashobora kuba ari akazi ko hasi, katari akabanyamwuga, gashobora kuba ari akazi katazaramba cyangwa se ako uzajya ukora amasaha make ku munsi. Kubera ko ubuzima buhenze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni ibintu bisanzwe, yewe ni na ngombwa, ko abagore n’abagabo bose bakorera kure y’ingo.

Mu mijyi minini myinshi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika haboneka uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu. Uzakenera gucungira ku buryo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu kugira ngo ugere ku kazi ka mbere uzaba wabonye.

Image
Screenshot of Settle In app
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
17
-1