Icumbi

Byavuguruwe:10/7/2024
Iyo ugeze muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bwa mbere, ushobora guhabwa icyumba mu nzu ya rusange cyangwa muri hoteri, cyangwa se ukabana na bene wanyu bamaze gutuzwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Iyo ukiri ingaragu, bashobora kukwegeranya n’impunzi bagenzi bawe bakiri ingaragu kandi muhuje igitsina.

Icumbi

Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi cyakuzanye kizakora ibishoboka byose ubona icumbi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa mbere ukigerayo kandi bagushakire icumbi rifite isuku, riciriritse, kandi riri ahantu hatekanye. Mu ntangiriro, uzaba winjiza amafaranga agereranyije, ni yo mpamvu icumbi uzabamo bwa mbere ritazaba rijyane n’amahitamo yawe. Ariko rero, nucunga neza ayo mafaranga ahoraho, bizagufasha guhitamo aho kuba, mu gihe kizaza, hajyanye n’ubushobozi bwawe, ibyo ukeneye ndetse n’amahitamo yawe.

Image
Housing
Image
Housing

Ibikoresho byo mu nzu

Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi cyakujyanye kigomba gushyira mu nzu cyangwa icyumba bakugeneye wowe n’umuryango wawe ibikoresho by’ibanze byo mu nzu hamwe n’ibikoresho byo mu rugo. Muri ibyo harimo intebe, ameza n’uburiri, ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni, hamwe n’udukoresho tundi umuntu yifashisha. Ikigo ntabwo gitegetswe kuguha ibikoresho bishyashya. Ibikoresho bigomba kuba ari bizima, ariko ntabwo bigomba kuba ari bishyashya.

Ubusanzwe inzu cyangwa icyumba gikodeshwa bigira igikoni n’amashyiga, aho bogereza ibikoresho, n’icyuma gikonjesha; uruganiriro n’uburiro; icyumba cyo kuraramo kimwe cyangwa byinshi; aho gukarabira; n’aho kubika imyambaro.

Ibiciro By'icumbi

Akenshi kubona icumbi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika birahenze, kandi  kubona ahantu heza ho kuba biragoye. Birasanzwe kuba abantu bakodesha inzu cyangwa icyumba. Ibiciro by’icumbi bitandukana bitewe na Leta, umujyi, na ndetse bitewe n’agace utuyemo. Aho waba hose, amafaranga y’icumbi ni yo azaba menshi mu yo ukenera mu kwezi.

Ushobora kwimuka mu cyumba cyangwa inzu wabagamo ariko ubanje kubimenyesha nyirayo mbere y’uko wimuka, nk’uko muba mwarabyumvikanyeho mu masezerano y’ubukode. Gusa ugomba kumenya ko hari amafaranga usabwa mu gihe cyo kwimuka, ugomba rero kwiringira ko ubasha kuyishyura mbere y’uko usesa amasezerano y’ubukode.

Image
Housing

Icumbi

Uburenganzira   N’inshingano  Ku Icumbi

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nyir’inzu n’umupangayi bafite uburenganzira n’inshingano bagomba kuzuza. Igihe ukodesheje icyumba cyangwa inzu, ugomba gusinya amasezerano y’itwa ay’ubukode. Mu masezerano y’ubukode, ufatwa nk’umupangayi, hanyuma ukemera gukodesha uwo mutungo mu gihe runaka, ukishyurira ubukode ku gihe, kandi ukita kuri uwo mutungo. Gusesa amasezerano y’ubukode wasinye( kwimuka mu cyumba mbere y’uko amasezerano y’ubukode arangira) byatuma ucibwa amande ndetse bikanagira ingaruka mbi ku mafaranga ugenerwa. Igihe wimutse, hari ibintu ugomba kwitaho harimo kumenyesha Leta ya Amerika n’ibiro by’iposita, ndetse n’ibindi. Nyamuneka shaka ababikuyoboramo mu Kigo Gishinzwe Gutuza Impunzi igihe ushaka kwimuka.

 

Inshingano Za Nyir'inzu 

Amategeko agenga amacumbi areba nyir’inzu n’abacumbitse.Ba nyir’amazu bagomba kureba niba amacumbi yabo yuzuje bimwe mu bisabwa nk’umutekano n’ubuziranenge bw’uwo mutungo. Nyir’inzu agomba kumenya neza ko amashanyarazi, amazi, n’ibyuma bitanga ubushyuhe ari bizima. Bagomba guteganya utwuma tumenyesha ahahiye kandi bakamenya neza ko mu nzu hatakwinjiramo imbeba cyangwa udukoko duto. Amategeko agenga amacumbi kandi avuga ko ba nyir’amacumbi batakwima icumbi umuntu bitewe n’ubwoko bwe, ubwenegihugu, imyemerere,igitsina, umuryango we, uko abayeho, cyangwa imiterere y’umubiri cyangwa imitekerereze ye. 

Kubana Neza N'abaturanyi

Umuturanyi mwiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umuntu ubana neza n’abatuye hafi y’icyumba cye cyangwa y’inzu ye. Umuturanyi mwiza yita ku isuku ya bimwe mu bice by’inyubako asangiye n’abandi. Iyo ari inzu yose, ugomba guhora wita ku busitani bwayo kandi ugasohora ibishingwe ku munsi wagenewe kubikusanya gusa. Kuba umuturanyi mwiza bivuze ko ugomba kugabanya cyane urusaku mu masaha y’ijoro kugira ngo utabangamira abaturanyi. 

Image
Housing
Image
Housing
Image
Screenshot of Settle In app
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Was this article helpful?
1
0