Uburenganzira n’Inshingano

Byavuguruwe:10/29/2024
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amategeko arengera uburenganzira bw’abantu bose. Ugomba kumenya no gukurikiza amategeko. Ugomba kumenya ibishobora kukubaho uramutse urenze ku mategeko. Kurenga ku mategeko bishobora guhanishwa ihazabu cyangwa gufungwa kandi bikagira ingaruka kuri sitati yawe y’ubuhunzi. Ushobora no koherezwa mu gihugu wavuyemwo.

Uburenganzira bune bw’ibanze ugomba kumenya:

  1. Ufite uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nk’ubwisanzure bwo kuvuga no gusenga.
  2. Ufite uburenganzira bwo gukora. Nta muntu n’umwe ushobora kwitwaza ubwoko bwawe, idini ryawe, igitsina, n’inkomoko y’igihugu cyawe kugira ngo akwime akazi.
  3. Abana bose bari munsi y’imyaka 18 bafite uburenganzira bwo kugira umutekano no kurindwa ikintu cyose cyabahungabanya.
  4. Niba ukorewe icyaha, ufite uburenganzira bwo kuregera inkiko. Kugira ngo utange amakuru y’ubugizi bwa nabi, hamagara polisi. Niba byihutirwa, hamagara 911.
Image
A wooden gavel resting on its sound block, symbolizing authority and justice. The gavel is polished and placed on a wooden surface.
Image
An empty courtroom featuring wooden furnishings, a judge's bench, jury seats, and a witness stand. The room is well-lit with chandeliers hanging from the ceiling, and an American flag is visible behind the judge's bench.

Inshingano enye z’ingenzi zo kubahiriza:

  1. Birabujijwe kugirira nabi undi muntu, harimo n’abagize umuryango wawe. Ibibi bishobora kubamo gutotezwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
  2. Birabujijwe guhatira umuntu gukora ibyo adashaka. Ntawe ushobora kuguhatira gushyingirwa cyangwa kuguhatira gukora udahembwa.
  3. Birabujijwe guhohotera abana cyangwa gusiga abana nta muntu mukuru ukureberera.
  4. Birabujijwe kugura, kugurisha, cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe, nka heroyine na kokayine.
Image
A view of the United States Supreme Court building, featuring its grand neoclassical architecture with tall columns and a detailed pediment. An American flag is flying in front of the building, and the scene is set against a clear blue sky.

Andi mategeko abiri y'ingenzi ugomba kumenya:

  1. Ugomba kuba ufite imyaka 21 kugira ngo ugure cyangwa unywe inzoga.
  2. Kugira ngo utware imodoka; ugomba kuba ufite icyemezo/uruhushya rwo gutwara imodoka.

Ugomba kandi kumenya ibyerekeye amategeko ya leta n’ay’inzego z’ibanze. Muri yo harimo amategeko ajyanye no kunywera itabi ahantu rusange, imiturire, kuroba no guhiga nta ruhushya.

Zirikana: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari amategeko menshi. Kutamenya amategeko ntibikuraho guhanwa uramutse uyarenzeho.

Image
Screenshot of Settle In app
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
3
-1