Uruhare rwo Kugira umuntu uba muri Amerika mu kwimura no gutuza Impunzi
Umuntu ba muri Amerika ni iki?
Impunzi zitura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishobora gushaka inshuti cyangwa abo bafitanye isano basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifuza guhuzwa nabo zikihagera. Iyo bamaze kugaragazwa, abo bantu bashakwa n’Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kikemeza niba bifuza ko impunzi zitura hafi yabo. Iyo babyemeye, aba bantu bafatwa nk’abantu bafite uba muri Amerika. Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi ntigitanga umwirondoro bwite w’umuntu nk’amakuru y’ubuzima ku muntu afite muri Amerika. Ariko, bafatanya n’umuntu ufite uba muri Amerika mu gutegura kugera kw’impunzi muri Amerika.
Abantu ufite muri Amerika bakorana bate n'Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi?
Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kivugisha umuntu ufite muri Amerika ku nshuro ya kabiri iyo igihe cyo kuhagera kw’inshuti ze cyangwa abo bafitanye isano cyegereje kugira ngo babasobanurire serivisi z’ingenzi zisabwa na Gahunda yo kwakira no gutuza impunzi (R&P). Kubavugisha bwa kabiri bishobora kuba mu mezi cyangwa imyaka nyuma yo kuvugana bwa mbere kandi impinduka zose z’umuntu ufite muri Amerika zigomba kumenyeshwa Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi, harimo no guhinduka kw’aderesi kw’umuntu ufite muri Amerika.
Iyo ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kivugisha umuntu ufite muri Amerika mbere y’uko impunzi ihagera, babaza uwo impunzi ifite muri Amerika niba yifuza kugira uruhare muri serivisi zo gutuza impunzi n’ubufasha nko guherekeza Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi mu kujya gufata inshuti zabo ku kibuga cy’indege, kubaha aho kuba no kubatwara abajyana kwitabira za rendevu cyangwa kumenyereza impunzi
mu muryango mugari mushya. Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi ni cyo ubundi gishinzwe gutanga izi serivisi no kugena ikoreshwa ry’inkunga itangwa na Gahunda ishinzwe kwakira no gutuza impunzi (R&P). Ubufasha ubwo ari bwo bwose butangwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika butangwa ku bushake. Bimwe mu bigo bishinzwe kwimura no gutuza impunzi bishobora kuba bifite “Amasezerano n’Umuntu ufite muri Amerika” akaba ari ifishi aho umuntu ufite muri Amerika agaragaza ubufasha yaha inshuti ye cyangwa uwo bafitanye isano mu gihe baba bageze muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika. Iyi fishi ntabwo ari inyandiko yemewe n’amategeko ariko ni igikoresho cyo gufasha abantu bafite ababa muri Amerika n’abakozi b’ikigo.
Inyungu n’ibyitabwaho ku muntu uba muri Amerika no ku mpunzi
Impunzi zishobora guhabwa ubundi bufasha butangwa n’abantu zifite muri Amerika mu buryo butandukanye. Abantu ufite muri Amerika bafite umwanya wihariye wo gusangiza inshuti zabo z’impunzi zikihagera cyangwa abo bafitanye isano uko ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bumeze uko bagenda banyura muri sisitemu nshya kandi batamenyereye, hamwe n’imico itandukanye. Ni ingenzi kandi kumenya uko buri mpunzi muri Amerika byagiye biyigendekera mu buryo butandukanye kandi bishobora guterwa nk’ibintu birimo imyaka, aho yagiye gutuzwa ndetse n’akazi n’ubumenyi bw’ururimi.
Ururimi n'Ubusemuzi
Nubwo umuntu ufite muri Amerika ashobora kuba avuga Icyongereza n’ururimi rw’impunzi, Umukozi w’ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi ntabwo yakoresha umuntu ufite muri Amerika nk’umusemuzi mu gihe aganira n’impunzi. Leta y’igihugu isaba Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi guha akazi umusemuzi wigenga mu gihe mu bakozi bafite ntawe uvuga ururimi rw’impunzi. Mu bihe bimwe na bimwe aho Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kidatanga serivisi z’ingenzi, abantu impunzi ifite muri Amerika bashobora gusemurira inshuti yabo cyangwa umuvandimwe ukihagera. Ikigo gishobora gutanga inama zijyanye no gusemura uko biri ngombwa. Abantu bari muri Amerika baziranye n’impunzi bashishikarizwa gushimangira akamaro ko kwiga Icyongereza no kwitabira amahugurwa yo kwiga Icyongereza mu muryango mugari babarizwamo.