Kwiga Icyongereza

Byavuguruwe:10/30/2024
Yaba ku bantu bakuru cyangwa abana ni ngombwa kwiga icyongereza kugira ngo ubashe kubaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyongereza kigufasha kubona ibyo ukenera, kubona akazi, gukora akazi neza, guhana amakuru n’abandi banyamerika no kumenyera vuba ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Image
Learning English

Kwiga Icyongereza

Abanyamerika bemera ko nta muntu uvuga ko ashaje cyane cyangwa ko akiri muto cyane ku buryo atakwiga ibintu bishya. Kwiga ururimi rushya bisaba igihe kandi abantu bose ntibafatira rimwe. Uburyo bwiza bwo kumenya icyongereza ni ukwigishwa n’umwarimu ubifitemo uburambe, arko hari n’ubundi buryo bwo kwiga icyongereza.

Dore bimwe mu bintu byagufasha kwiga ururimi rushya:

  • Kwimenyereza kuganira mu cyongereza n’abantu basanzwe baruvuga.
  • Kureba televiziyo cyangwa kumva radiyo zikoresha icyongereza.
  • Kwifashisha interineti wiga icyonereza. 
  • Kwitabira amasomo y’icyongereza. 
  • Kwiha intego zishoboka buri cyumweru.
  • Gukora urutonde rw’amagambo mashya wize.
  • Kugerageza gusoma ibintu byose uhuye nabyo byanditse mu cyongereza, nko ku byapa, imodoka no ku madirishya y’amaduka.
Image
Learning English
Image
Learning English

Ibyiza Byo Kwiga Icyongereza

Mu gihe urimo gukurikirana amasomo y’icyongereza, unagomba gukomeza gushaka akazi no kwitabira ibikorwa rusange. Hari serivisi z’ubusemuzi ziteganyijwe ahantu hatandukanye nko mu bitaro no mu nkiko.

Ikigo gishinzwe gutuza impunzi gifasha impunzi ziyandikishije mu masomo y’icyongereza. Abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bigira hamwe icyongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo abantu baba bava ahantu hatandukanye, bose baba gamije ikintu kimwe: kwiga icyongereza.

Image
Learning English

Amasomo Y'icyongereza

Imyinshi mu miryango iha amasomo y’Icyongereza abimukira n’impunzi bamaze igihe gito bageze muri Amerika. Amwe muri ayo masomo atangirwa ubuntu kandi Ikigo gishinzwe gutuza abantu mukorana kigufasha gushaka ahatangirwa amasomo y’Icyongereza hakwegereye.  

Mu masomo y’Icyongereza, abagabo n’abagore bafite imyaka itandukanye, bize amashuri atandukanye, ndetse banakomoka mu moko atandukanye bose barigana. Mu masomo y’abatangizi, akenshi abanyeshuri biga Icyongereza cyoroheje kandi bakoresha, abakigera muri Amerika bifuza kumenya kugira ngo basabane n’abandi.  Urugero: Ushobora kwiga interuro z’Icyongereza kugira ngo zigufashe mu guhahira mu iduka, gusoma ingengabihe ya bisi, cyangwa gushakisha akazi. Amwe mu mashuri yigisha Icyongereza gikenewe mu kazi runaka; nko gukorera muri hoteli cyangwa gukora mu bijyanye n’ubuganga. Mu masomo y’abo mu rwego rwo hejuru, abanyeshuri bibanda cyane ku kibonezamvugo cy’Icyongereza, gusoma, no kwandika. Hari kandi amashuri y’Icyongereza ategura abanyeshuri bagiye kujya mu mashuri yisumbuye. 

Ubundi Buryo Bwo Kwiga Icyongereza

Hari uburyo butandukanye bwo kwiga Icyongereza. Akenshi guhuza uburyo bubiri ni byo bitanga umusaruro cyane. Ahakurikira hari zimwe mu ngero z’uburyo bwo kwiga Icyongereza utari mu ishuri: 

Kwigira Icyongereza ku kazi. Iyo ubonye akazi, ushobora kwiga inyunguramagambo n’imvugo z’Icyongereza z’ingirakamaro muri ako kazi. Uzaba ufite abo mukorana ndetse biranashoboka ko abakiriya bazaba bavuga Icyongereza. Kuvugana na bo bizagufasha kumenya Icyongereza kurushaho. 

Kwigira Icyongereza mu muryango mugari ubamo. Ugomba gusabana no kwifuza guhura n’abantu bashya. Kuvugana n’abantu utazi mu maduka ndetse no kwitoza Icyongereza hamwe n’inshuti cyangwa abaturanyi bishobora kubanza kukugora, ariko abantu benshi baba ari abagwaneza kandi barafasha. Kujya mu itsinda cyangwa gutangiza itsinda nyunguranabitekerezo ku muco mu rurimi rw’Icyongereza mu rusisiro utuyemo no guhura ku buryo buhoraho kugira ngo muvuge Icyongereza gusa. Gutegura ibikorwa bwo kwishimisha n’itsinda nko gusura ingoro ndangamurage cyangwa gutembera muri parike. Ubu ni uburyo bwiza bwo kwitoza kuvuga Icyongereza hamwe n’abandi biga urwo rurimi cyangwa basanzwe bavuga Icyongereza. Binashobora kuba uburyo bwiza bwo kumenya ibyerekeye umuco n’imigenzo by’Abanyamerika.  

Kwiyigisha. Itere umwete wo kwiga Icyongereza aho waba ubishoboreye hose n’igihe ubishoboye cyose. Ushobora kubikora ureba filime cyangwa ibiganiro byo kuri televiziyo biri mu Cyongereza, cyangwa wumva ibiganiro kuri radiyo biri mu Cyongereza. Bika urutonde rw’amagambo mashya wize ndetse unagerageze gusoma Icyongereza cyanditse ku byapa biri ku mihanda, ku mabisi, no ku madirishya y’amaduka.  

Kwigira hamwe nk’umuryango. Buri wese mu muryango wawe azigana Icyongereza nawe. Bikore ku buryo biba igikorwa gishimishije mu muryango mukina imikino y’ururimi rw’Icyongereza ndetse no kugira igihe mukavuga “Icyongereza gusa” mu rugo buri munsi. Gira uruhare mu bikorwa byo ku ishuri umwana wawe yigaho uba umukorerabushake kugira ngo ufashe mu bikorwa byo mu ishuri ndetse n’ibyihariye. Abana biga indimi nshya vuba, rero ni ingenzi ko ukomeza kugendana na bo. 

Kiwiga Icyongereza Bifata Igihe

Ugitangira, ushobora kubona ko bigoye kwiga Icyongereza maze ukumva birakurakaje. Birasanzwe ko wumva umeze utyo. Buri muntu yiga ku muvuduko no mu buryo butandukanye. Ugomba kugerageza uburyo butandukanye kugira ngo urebe ubukunogeye kurushaho. Ibanga mu kwiga ururimi rushya ni ukurwitoza buri munsi. Nubwo waba wumva radiyo cyangwa ukareba televiziyo mu Cyongereza iminota icumi gusa ku munsi, ibi nabyo birafasha. Uko iminsi ihita ndetse no gukomeza kwitoza bigera aho ukumva wisanzuye kurushaho mu kuvuga Icyongereza kandi bigufasha kukorohereza kumenyera muri Amerika. Bifata igihe ariko bigenda byoroha uko ukomeza kugerageza. 

Image
Learning English
Image
Screenshot of Settle In app
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
10
0