Imiturire muri leta Zunze Ubumwe za Amerika
Gufashwa kubona aho kuba
Ubufasha bwo kubona aho kuba muri Leta Zunze ubumwe bushobora kuba budahagije kandi kenshi buba bufite urutonde rwo gutegereza. Izi gahunda kenshi zigengwa na leta cyangwa ibiro by'ubuyobozi bw'aho muruye, nk'ibigo bya leta bishinzwe imiturire cyangwa imiryango idaharanira inyungu. Ukeneye ubufasha, watangira kuvugana n'ibiro bishinzwe imiturire aho utuye cyangwa umuryango ukorera aho uri ushinzwe gufasha abantu bashya.
Kuba wemererwa kujya muri gahunda y'abemerewe kubona ubufasha bwo gutura biterwa n'impamvu runaka, kandi abatanze ubusaba bagomb kuba binjiza amafaranga runaka ngo babe bakwemerwa. Iyo amafaranga winjiza ari macye, aho uzatura bwa mbere muri Leta Zunze ubumwe hashobora kuba hatujuje ibyo ushaka byose, wenda mu ngano y'inzu ijyanye n'ingano y'umuryango wawe, gutura hafi y'akazi cyangwa abantu bawe, cyangwa ijyanye n'ubushobozi bwawe. Nyuma y'aho, uko ubuzima bwawe buzagenda buhinduka, ni ko uzaba ushobora kuba wahitamo inzu nziza kurushaho ikunogeye.
Ibikoresho byo mu nzu
Kubona ibikoresho byo mu nzu bishobora kugorana, ariko hari ingamba n'ubufasha bibereyeho abantu bakigera muri Amerika, nk'ububiko bw'ibikoresho byo mu nzu, ubucuruzi bw'ibikoresho bya caguwa, ibikoresho bigurishwa kuri murandasi, ndetse n'ibigo n'imiryango idaharanira inyungu. Iyi miryango igend itandukana bitewe n'umugi, rero gushaka amakuru y'aho utuye ni ingenzi ngo ugabanye amafaranga uzakoresha muri iki gikorwa. Ni byiza kuzirikana ko ibikoresho byo mu nzu yawe ya mbere bishobora kuba byarakoreshejwe. Numara kubona ubushobozi bwisumbuye, uzabasha guhitamo ibikoresho bikunogeye kandi bijyanye n'ubushobozi bwawe.
Ibiciro by'aho gutura
Imiturire muri Leta Zunze ubumwe irahenze kandi kubona aho kuba bishobora kugorana. Ni ibisanzwe kuba abantu bakodesha amazu cyangwa aparitoma. Ibiciro by'imiturire bitandukana bitewe na leta, umugi cyangwa agace. Aho waba utuye hose, aho kuba hashobora cyange kuba aho utangaho amafaranga menshi buri kwezi.
Uburenganzira ku Icumbi ndetse n’Inshingano
Muri Leta Zunze Ubumwe, avakodesha na ba nyirinzu bafite uburenganzira n'inshingano. Iyo ukodesha apartement cyangwa inzu, ugomba gusinya amasezerano yitwa Lease. Muri lease, ufatwa nk'ukodesha, kandi ukemera ko ugiye gukodesha mu gihe runaka, ukishyura ubukode n'amazi n'umuriro ku gihe kandi ukita ku bukode.
Ariko kandi ufite uburenganzira nk'ukodesha. Aha harimo:
- Uburenganzira bwo kuba mu nzu itekanye kandi itunganye
- Uburenganzira bwo guhabwa integuza yanditse mbre yo kuzamura ubukode cyangwa gusohorwa mu nzu
- Uburenganzira bwo gusuzuma no kumva amasezrano mbere yo gusinya
- Uburenganzira bwo gusaba gusana ahantu hangiritse kandi hateza ibibazo
- Uburenganzira bwo gusubizwa ingwate yawe (hakuwemo ayakaswe yumvikana)
- Uburenganzira bwo kubahiriza amabwiriza mbere yo gusohorwa mu nzu
Uramutse ufite ibibazo cyangwa ibyo udasobanukiwe, wavugana n'ubuyobozi bushinzwe imiturire aho utuye, ibiro bitanga ubufasha mu mategeko cyangwa umuryango ufasha abakodesha.
Inshingano za nyirinzu
Amategeko y'imiturire areba nyir'inzu n'aabakodesha. Ba nyir'inzu bagomba kugenzura ko inzu zabo zujuje ibisabwa runaka by'isuku n'umutekano bigenga inzu zikodeshwa. Nyir'inzu agmba kugenzura ko amashanyarazi, amazi n'ibikoresho bishyushya bikora neza. Bagomba gutanga utwuma tugenzura umwotsi kandi bakagenzura ko nta dusimba cyangwa imbeba. Amategeko y'imiturire kandi avuga ko ba nyir'inzu batemerewe kwanga gukodesha abantu babaziza ibara ry'uruhu, igihugu, idini, igitsina, imibereho y'umuryango cyangwa ubumuga bwo ku mubiri noo mu mutwe.
Kwimuka
Nuhitamo kwimuka, uzakenera kumenyesha nyir'inzu mbere y'igihe uko biteganywa n'amasezerano yawe y'ubukode. Kutubahiriza amasezerano y'ubukode washyizemo umukono (kuva muri apartement mbere y'uko igihe cy'ubukode kirangira) bishobora kukuviramo gucibwa amande kandi bikagira ingaruka mbi ku manota yawe akwemerera guhabwa inguzanyo. Kwimuka bishobora guhenda, rero genzura ko ubishoboye mbere y'uko amasezerano yawe y'ubukode arangira.
Igihe wimukiye kuri aderesi nshya, ni ngombwa kumenyesha guverinoma y'Amerika n'ibiro by'iposita bya Leta Zunze Ubumwe (USPS). Ibi bigufasha gukomeza kubona ubutumwa bw'ingenzi kandi ko amakuru yawe y'ubwimukira aguma ari ku gihe. Niba uhabwa ubufasha na Leta nka SNAP cyangwa Medicaid, ugomba kumenyesha ibyo bigo bya leta igihe wimutse.
Kuba umuturanyi mwiza
Umuturanyi mwiza muri Leta Zunze Ubumwe ni umuntu uzirikana abantu batuye hafi ye. Iyo utuye muri apartement, ugomba gusiga ahantu ufatanyije n'abandi hasukuye. Niba uba mu nzu, ugomba gusukura ubusitani bwawe, kandi ugasohora ibishingwe gusa igihe bije gukusanywa.
Kuba umuturanyi mwiza bisobanura ko urusaku ruba rucye mu masaha y'ijoro kugira ngo utabangamira abaturanyi bawe. Kubaka umuryango mushya ahantu hashya ntabwo byoroshye, kandi bishobora gusa n'ibitandukanye n'ibyo wari umenyereye. Hamwe n'Igihe, kwihangana no gufashwa ushobora kumenyera ubuzima bwawe bushya kandi ukarema urugo wumva utekanyemo kandi wishimiye.