Uburyo Butandatu bwo Kubona Ubwishingizi bw'Ubuzima cyangwa Ubuvuzi Buhendutse: Imfashanyigisho ku Bimukira Bashya
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwishingizi bw'ubuzima bugufasha kwishyura ikiguzi cy'ubuvuzi. Ubwishingizi bushobora guturuka kuri gahunda ya Leta, ku kazi kawe, cyangwa kuri gahunda bwite y'ubwishingizi. Amwe mu mavuriro ashobora gutanga ubuvuzi ku buntu cyangwa ku giciro gito ku bantu badafite ubwishingizi.
Niba utujuje ibisabwa kugira ngo ubone ubwishingizi bwa Medicaid cyangwa Gahunda y'Ubwishingizi bw'Ubuzima bw'Abana (CHIP), cyangwa niba ubwishingizi bwawe burangiye, ushobora kugira ubundi buryo bwo kubona ubwishingizi bw'ubuzima cyangwa ubuvuzi buhendutse. Ariko amahitamo yawe aterwa n'imiterere cyangwa sitati yawe y'ubwimukira, amafaranga winjiza, imyaka, ingano y'abagize urugo rwawe, ndetse na Leta utuyemo.
Niba ubu ufite ubwishingizi bwa Medicaid cyangwa CHIP, ikigo cya Medicaid cyangwa CHIP cya Leta yawe kigomba kugenzura niba wujuje ibisabwa hanyuma kikaguha itangazo mbere yo guhindura cyangwa guhagarika ubwishingizi bwawe. Menya neza ko ikigo gifite amakuru yawe agezweho y'uburyo bwo kuguhamagara, kandi usubize amatangazo yose mbere y'igihe ntarengwa. Ku bindi bisobanuro, wasoma Impinduka kuri Medicaid na CHIP: Imfashanyigisho ku Bimukira Bashya.
Iyi mfashanyigisho isobanura uburyo butandatu bwo gushaka ubwishingizi bw'ubuzima cyangwa kugabanya ikiguzi cy'ubuvuzi. Amategeko aratandukana bitewe na Leta kandi areba mu buryo butandukanye buri muntu ku giti cye. Baza ushinzwe kugufasha kubona ubwishingizi bw’ubuzima wizewe cyangwa ikigo gishinzwe kugufasha mu bijyanye n'ubwimukira no gutuzwa bakubwire amahitamo ushobora kuba ufite. Abashinzwe kugufasha mu bijyane n'ubwishingizi bw'ubuzima bahuguwe mu buryo bwo gusobanura ubwoko bw'ubwishingizi bushoboka bakanagufasha kubusaba nta kiguzi.
1. Ubufasha bw’Ubuvuzi Buhabwa Impunzi
Ubufasha bw'Ubuvuzi Buhabwa Impunzi, bukunze kwitwa RMA, butanga ubwishingizi bw’ubuzima bw’igihe gito ku bimukira bashya bamwe na bamwe. Ushobora kwemererwa guhabwa izo serivisi mu gihe wujuje ibisabwa binyuze mu Biro Bishinzwe Kwimura no Gutuza Impunzi (ORR), ukaba utemerewe Medicaid, kandi ukaba ukiri mu gihe ushobora kubona RMA.
Guhera ku wa 1 Ukwakira 2026, Ibiro Bishinzwe Kwimura no Gutuza Impunzi (ORR) byongereye igihe cyo kwemererwa kwinjira muri RMA kiva ku mezi 8 kigera ku mezi 12. Iyi mpinduka ireba abantu bujuje ibisabwa bafite itariki yo kwemererwa na ORR ihera ku wa 1 Mutarama 2026, cyangwa nyuma yaho.
Leta igomba gutanga andi mezi y'ubufasha cyangwa ikishyurwa amafaranga y'ubuvuzi yo mu mezi yashize, niba uwo muntu yari yujuje ibisabwa muri buri kumwe muri ayo mezi. Iyi gahunda y'inyongera ntabwo ari ko ihita ikurikizwa muri buri Leta. Vugana n'ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi cyawe cyangwa umuhuzabikorwa w'ubuzima bw'impunzi muri Leta yawe kugira ngo umenye aho wakorera ubusabe bwawe n'uburyo wabukoramo. Saba ubu bwishingizi vuba bishoboka kuko gahunda ya RMA iboneka mu gihe kibaze.
Vugana n'ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi cyangwa umuhuzabikorwa w'ubuzima bw'impunzi muri Leta yawe:
- Ese nujuje ibisabwa kugira ngo mbone RMA?
- Igihe cyo kwemererwa kwanjye gitangira kandi kikarangira ryari?
- Ni abahe baganga, imiti, na serivisi bikubiye mu bwishingizi bwanjye?
2. Medicaid cyangwa CHIP ku bana n'abantu batwite
N'ubwo umuntu mukuru wo mu muryango wawe yatakaza Medicaid, umwana cyangwa umuntu wo mu muryango wawe utwite ashobora kuba yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe Medicaid cyangwa CHIP. Amategeko agenga kuba wujuje ibisabwa ngo uhabwe ubwishigizi ndetse n'amazina ya gahunda z'ubwishingizi aratandukana bitewe na Leta.
Vugana n' Ikigo cya Leta cya Medicaid cyangwa CHIP ubabaze niba Leta yawe iha ubwishingizi abana batuye mu buryo bwemewe n'amategeko cyangwa abantu batwite binyuze mu buryo bwitwa CHIPRA 214 n'uburyo bwo gusaba kujyamo. Reba Leta zitanga ubu bwishingizi kuri Medicaid.gov.
3. Ubwishingizi bw'ubuzima bunyuze mu kazi
Umukoresha wawe, umukoresha w'uwo mwashakanye, cyangwa umubyeyi wawe bashobora kuguha ubwishingizi bw'ubuzima. Baza umukoresha cyangwa ibiro bye bishinzwe abakozi (HR):
- Ni amafaranga angahe azakurwa kuri buri mushahara kugira ngo yishyure ubwishingizi bw'ubuzima?
- Amafaranga ngomba kwiyishyurira ni angahe, cyangwa ngomba kwishyura angahe mbere y'uko gahunda y'ubwishingizi itangira kwishyura serivisi nyinshi?
- Ese nshobora gukomeza kubonana n'abaganga banjye bamvura ubu, kandi se imiti yanjye izishyurwa n'ubu bwishingizi?
- Ni ryari nshobora kwiyandikisha mu gihe ntakaje ubwishingizi bwa Medicaid cyangwa CHIP?
- Ubwo buryo bushya bw'ubwishingizi buzatangira ryari?
Gutakaza Medicaid cyangwa CHIP bishobora kuguha igihe gito cyo kwinjira muri gahunda y'ubwishingizi y'umukoresha, bityo hamagara umukoresha ako kanya ukimara kubona itangazo rivuga ko ubwishingizi bwawe bugiye kurangira.
4. Gahunda zo ku Isoko ry'Ubwishingizi bw'Ubuzima cyangwa Marketplace
Isoko ry'Ubwishingizi bw'Ubuzima (Health Insurance Marketplace) ni ahantu ho kugereranya no kugura gahunda z'ubwishingizi bwite bw'ubuzima kuri interineti. Leta nyinshi zikoresha HealthCare.gov; zimwe muri Leta zifite Imbuga za interineti zazo z'Isoko ry'Ubwishingizi (Marketplace).
Imiterere cyangwa sitati yawe y'ubwimukira ishobora kukwemerera kugura gahunda y'ubwishingizi kuri Marketplace. Guhera ku wa 1 Mutarama 2027, amategeko agenga guhabwa ubufasha na Leta bwo kwishyura gahunda y'ubwishingizi kuri Marketplace azahinduka ku bantu bamwe badafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuba wujuje ibisabwa kugira ngo ubone ubu bufasha biterwa n'imiterere cyangwa sitati yawe y'ubwimukira, amafaranga winjiza mu rugo, n'ibindi birebwaho.
Uzuza inyandiko y'ubusabe cyangwa uvugane n'umukozi ushinzwe kugufasha kubona ubwishingizi bw'ubuzima kugira ngo umenye ubwo ushobora gusaba. Shaka ubufasha hafi yawe ukoresheje igikoresho cyo Gushaka Ubufasha Aho Utuye cya HealthCare.gov.
Nutakaza ubwishingizi bwawe bwa Medicaid cyangwa CHIP, ushobora kubasha kwiyandikisha muri gahunda y'ubwishingizi ya Marketplace n'iyo haba atari mu gihe gisanzwe cyo kwiyandikisha. Ibi byitwa Igihe Kidasanzwe cyo Kwiyandikisha. Saba kwiyandikisha vuba bishoboka kugira ngo bigufashe gukomeza guhabwa ubwishingizi.
Kugira ngo ubone ubufasha, sura HealthCare.gov cyangwa uhamagare 1-800-318-2596 (TTY: 1-855-889-4325). Ubufasha bwo gusemura mu rundi rurimi burahari ku buntu.
5. Ibigo nderabuzima by'abaturage n'andi mavuriro ahendutse
Ushobora kubona ubuvuzi ku buntu cyangwa buhendutse n'ubwo waba udafite ubwishingizi bw'ubuzima. Ibigo nderabuzima bitanga serivisi nko kwisuzumisha, kuvura ibibazo by'ubuzima cyangwa indwara zisanzwe, no kwitabwaho bifasha mu kwirinda indwara. Bashobora kugabanya amafaranga y'ikiguzi cy'ubuvuzi bitewe n'amafaranga winjiza n'ingano y'umuryango wawe.
Shakisha ikigo nderabuzima cy’abaturage kiri hafi yawe ukoresheje igikoresho cya HRSA cyo Gushakisha Ikigo Nderabuzima cy'Abaturage. Ushobora no gushakisha ivuriro ry'abagiraneza ukoresheje igikoresho cyo Gushakisha Ivuriro cy'Ishyirahamwe ry'Igihugu ry'Amavuriro y'Abagiraneza.
Agace utuyemo kandi gashobora kuba gafite:
- Amavuriro rusange yo mu karere cyangwa mu mujyi
- Amavuriro ashingiye ku idini
- Amavuriro yimukanwa
- Gahunda z'ibitaro zishobora kugabanya ikiguzi cy'ubuvuzi cyangwa zikishingira icyo kiguzi
- Gahunda zo kuvura amenyo, amaso, kwita ku babyeyi batwite, ubuzima bwo mu mutwe, cyangwa ubundi buvuzi bwo kwa muganga
Ushobora kandi guhamagara 211 cyangwa ugashaka 211 yo mu gace utuyemo kuri interineti ukabaza ibijyanye n'amavuriro yo mu gace utuyemo n'izindi serivisi z'ubuvuzi hafi yawe.
Mbere yo kubonana na muganga, baza niba ivuriro rishobora kugabanya ikiguzi cy'ubuvuzi bwawe cyangwa rigatanga ubundi bufasha bw'amafaranga, ndetse n'inyandiko ugomba kuzana.
6. Ubufasha mu kwishyura imiti wandikiwe na muganga
Niba umuti uhenze cyane, bibwire muganga wawe cyangwa uguha imiti muri farumasi. Mubaze niba:
- Hari ubwoko bw'umuti buhendutse, witwa jenerike (generic), uboneka
- Ivuriro cyangwa farumasi bifite gahunda ishobora kugufasha kwishyura imiti
- Isosiyete ikora uyu muti ishobora gutanga gahunda yagufasha kuwishyura
- Ikarita yo kugabanyirizwa ibiciro ishobora kugabanya igiciro mu gihe wishyuye udafite ubwishingizi
Byagenda bite mu gihe nkeneye ubuvuzi bwihutirwa?
Hamagara 911 cyangwa ugane ivuriro mu ishami ryakira indembe niba ufite uburwayi bushobora kukwambura ubuzima. Ntuzatinde gushaka ubufasha bw’ubuvuzi bwihutirwa cyangwa gusaba ubwishingizi bwa Medicaid y'Ubuvuzi Bwihutirwa.
Abantu bamwe badashobora kubona ubwishingizi bwuzuye bwa Medicaid kubera imiterere cyangwa sitati y'ubwimukira yabo bashobora kuba bujuje ibisabwa kugira ngo babone ubwishingizi bwa Medicaid y'Ubuvuzi Bwihutirwa. Kugira ngo uhabwe ubu bwishingizi, ugomba kuba wujuje ibindi bisabwa na Leta yawe, nk'amategeko agenga amafaranga winjiza ndetse n'agenga imiturire. Ubwishingizi bwa Medicaid y'Ubuvuzi Bwihutirwa bwishyura gusa ubuvuzi bwihutirwa bumwe na bumwe. Baza ibitaro cyangwa ikigo cya Medicaid muri Leta yawe uburyo n'igihe cyo gusaba ubu bwishingizi ndetse n'ubwishingizi ushobora guhabwa.
Uracyafite amahitamo
Niba ubwishingizi bwawe bwa Medicaid cyangwa CHIP burangiye, ushobora kugira ubundi buryo bwo kubona ubwishingizi bw'ubuzima cyangwa ubuvuzi buhendutse. Tangira kureba andi mahitamo waba ufite ukimara kubona itangazo rikumenyesha ko ubwishingizi bwawe bugiye kurangira. Umukozi ushinzwe kugufasha kubona ubwishingizi bw'ubuzima, ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi, cyangwa ikigo cya Leta bashobora kugufasha gusobanukirwa amahitamo yawe no gusaba ubwishingizi.
Iyi nyandiko itanga amakuru rusange kandi ntigamije gutanga inama mu by'amategeko cyangwa mu buvuzi. Amategeko agenga ubwishingizi bw'ubuzima ashobora guhinduka no gutandukana bitewe na Leta. Wifuza kubona inama kuri dosiye yawe, wabaza ikigo cya Leta yawe cya Medicaid cyangwa CHIP cyangwa ushinzwe kugufasha kubona ubwishingizi bw'ubuzima cyangwa ikigo kigufasha mu bijyanye n'ubwimukira no gutuzwa.