Mpinduka kuri Medicaid na CHIP: Inyandiko Itanga Ubuyobozi ku Bimukira Bashya 

Byavuguruwe:10/1/2026
Ku wa 1 Ukwakira 2026, amabwiriza agenga inkunga ya leta nkuru ku bijyanye na Medicaid ndetse na Children’s Health Insurance Program (CHIP) yararahindutse. Izi mpinduka zishobora kugira ingaruka ku bantu bamwe bashya bageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Soma iyi nkuru kugira ngo umenye byinshi kuri izi mpinduka.
Image
a stethoscope on a desk with a government building in the background

Ku wa 1 Ukwakira 2026, amategeko agenga inkunga ya Leta ya Medicaid na gahunda y'ubwishingizi bw'ubuzima bw'abana (CHIP) yarahindutse. Izi mpinduka zishobora kugira ingaruka ku bimukira bashya bakigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ushobora kubona itangazo ryemewe rivuga ko ubwishingizi bwawe bw'ubuvuzi buzahinduka cyangwa buzarangira.  

Ushobora kuba ugifite amahitamo yo kugira ubwishingizi bwo kwivuza cyangwa ubuvuzi buhendutse. Ariko amahitamo yawe aterwa na sitati cyangwa imiterere yawe ijyanye n'ubwimukira, amafaranga winjiza, imyaka, gutwita, ingano y'urugo rwawe, ndetse na Leta utuyemo. Iyi nyandiko itanga ubuyobozi ya Settle In isobanura icyahindutse, ubundi bwishingizi cyangwa ubuvuzi buhendutse bushobora kuboneka, n'icyo wakora ubu.  

Amakuru y’Ingenzi: Ntuhagarike ubwishingizi bwawe bw'ubuvuzi ufite ubu ushingiye kuri iyi nyandiko. Tegereza itangazo ryemewe riturutse kuri gahunda ya Leta yawe ya Medicaid cyangwa CHIP. Niba udasobanukiwe n'iryo tangazo, baza umujyanama w’ubwishingizi bw’ubuzima wizewe cyangwa ushinzwe kugufasha mu kwimurwa no gutuzwa kongera kuyisuzumira hamwe nawe. Amategeko aratandukana bitewe na Leta ndetse n'imiterere y'umuntu ku giti cye.  

Ese Medicaid na CHIP ni iki?  

  • Medicaid ni gahunda ya Leta itanga ubwishingizi bw'ubuzima ku buntu cyangwa ku giciro gito ku bantu bujuje ibisabwa bafite amikoro make   
  • Medicaid ni gahunda ya Leta itanga ubwishingizi bw'ubuzima ku buntu cyangwa ku giciro gito ku bana, ndetse no muri Leta zimwe, abagore batwite  

Ese ni ibiki bizahinduka?  

Guhera ku wa 1 Ukwakira 2026, inkunga ya Leta ku bwishingizi bw'ubuvuzi bwuzuye bwa Medicaid na CHIP izagarukira ku byiciro bike by'abimukira. Iyi mpinduka ishobora kugira ingaruka kuri bamwe mu mpunzi, abahawe ubuhungiro, abarokotse icuruzwa ry’abantu, n’abantu bafite uburenganzira bwo kuba mu gihugu by’agateganyo ku mpamvu z’ubutabazi, n’abandi.  

  

Ibirebwaho ngo Wemererwe  

Sitati y’ubwimukira  Ibishobora kubaho ku bwishingizi bwa Medicaid cyangwa CHIP buterwa inkunga na Leta nyuma yo ku wa 1 Ukwakira 2026  
Abantu bafite uburenganzira bwemewe n'amategeko bwo gutura burundu (abafite green card), mu gihe bujuje ibindi bisabwa n'andi mategeko ya porogaramu  Bashobora gukomeza kwemererwa  
Abimukira b'abanya Cuba na Haiti, mu gihe bujuje ibindi bisabwa n'andi mategeko  Bashobora gukomeza kwemererwa  
Abimukira bihariye b'abanya Irake na Afuganistani, mu gihe bujuje ibindi bisabwa n'andi mategeko  Bashobora gukomeza kwemererwa mu gihe batuye burundu byemewe n'amategeko cyangwa binyuze mu kindi cyiciro cyujuje ibisabwa  
Impunzi, abahawe ubuhungiro, bamwe mu barokotse icuruzwa ry'abantu, bamwe mu bantu bafite uburenganzira bwo kuba mu gihugu by’agateganyo ku mpamvu z’ubutabazi, n'abandi bimukira bashya badafite indi sitati yujuje ibisabwa  Birashoboka ko batazemererwa guhabwa ubwishingizi bwuzuye bwa Medicaid cyangwa CHIP buterwa inkunga na Leta  

  

Iyi mbonerahamwe ni ubuyobozi rusange gusa. Abana n'abantu batwite bashobora kuba bujuje ibisabwa muri Leta zikoresha uburyo bwihariye nk'uko biteganywa n'ingingo ya 214 y'Itegeko ryo Gusubiramo Ubuvuzi bw'Abana (rizwi nka CHIPRA 214). Hari Leta zimwe na zimwe ziyishyurira gahunda zazo z'ubuzima. Ikigo cya Medicaid cyangwa CHIP cyo muri Leta yawe kigomba gusuzuma ikibazo cyawe mbere yo guhindura ubwishingizi bwawe.  

Nyuma nubasha gutura burundu byemewe n'amategeko, uzasaba inzobere mu by'ubwishingizi kongera kugenzura niba wujuje ibisabwa. Abimukira bamwe bashobora gukomorerwa ibisanzwe bijyanye n'igihe cy'imyaka itanu cyo gutegereza kugira ngo ubone ubwishingizi bwuzuye bwa Medicaid cyangwa CHIP niba nyuma babaye abaturage batuye burundu byemewe n'amategeko. Andi matsinda y'abantu na yo ashobora kuba yujuje ibisabwa kugira ngo asonerwe.  

Ni iki ngomba gukora ubu?  

  1. Fungura buri baruwa ivuye muri Medicaid, CHIP, cyangwa gahunda yawe y'ubwishingizi bw'ubuzima. Shaka igihe ntarengwa cyo gukora ubusabe bw'inyandiko.  
  2. Menya neza ko ikigo cya Leta cya Medicaid cyangwa CHIP gifite aderesi yawe y'ubu ngubu, nomero ya telefoni, na imeyili.  Niba warimutse, tanga amakuru y'aho wimukiye ako kanya.  
  3. Ohereza inyandiko zasabwe mbere y'igihe ntarengwa. Bika kopi cyangwa ifoto ya buri nyandiko utanga.  
  4. Saba ubufasha bw'ubuntu. Vugana n'ushinzwe ubwimukira, umukozi ushinzwe dosiye yawe, ibiro bya Leta bya Medicaid cyangwa CHIP cyangwa ushinzwe ubwishingizi bwo kwivuza kugira ngo agufashe.  
  5. Ntukirengagize itangazo rikumenyesha ko ubwishingizi bwawe bwo kwivuza bugiye kurangira. Hamagara ikigo cya Leta cya Medicaid cyangwa CHIP kugira ngo umenye impamvu ubwishingizi bwawe bwenda kurangira, igihe buzarangirira, ndetse niba ushobora kujuririra icyemezo cyafashwe.  
  6. Teganya imiti n'ubuvuzi buhoraho. Niba ufata imiti buri gihe cyangwa ukeneye ubuvuzi buhoraho, hamagara umuganga wawe mbere y'uko ubwishingizi bwawe buhinduka ku bijyanye n'ubuvuzi ushobora gukenera, niba ushobora kubona imiti yawe mu minsi 90, n'uburyo bwo gukomeza kuvurwa nyuma yaho.  
  7. Shaka ubuvuzi ku buntu cyangwa mu buryo buhendutse. Shakisha ikigo nderabuzima cy’abaturage kiri hafi yawe ukoresheje igikoresho cya HRSA cyitwa Find a Health Center, cyangwa ushakishe ivuriro ritishyurwa cyangwa ritanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu ukoresheje igikoresho cya Find a Clinic cy’Ishyirahamwe ry’Igihugu ry’Amavuriro Atishyurwa n’Ayita ku Bantu batishoboye National Association of Free & Charitable Clinics. 
  8. Saba indi gahunda y'ubwishingizi bw'ubuzima mbere yuko ubwishingizi bwawe burangira. Gutakaza Medicaid cyangwa CHIP bishobora gutuma wiyandikisha muri gahunda ya Marketplace (ubwishingizi bw'ubuzima bw'abikorera ku giti cyabo buboneka binyuze muri HealthCare.gov cyangwa Urubuga rwa interineti rw'isoko rya leta yawe) cyangwa indi gahunda y'ubwishingizi bw'ubuzima itari igihe gisanzwe cyo kwiyandikisha. Saba vuba bishoboka kugira ngo bigufashe gukomeza kwitabwaho.  
  9. Reba niba hari ubusabe bwose bujyanye n'ubwimukira butarashyirwa ahagaragara. Niba warasabye green card, cyangwa ushobora kuba wemerewe kuyisaba, hamagara umunyamategeko wawe cyangwa utanga serivisi z'amategeko kugira ngo muganire ku gihe ubwishingizi bwawe bw'ubuvuzi buzarangirira. 
Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
0
0