Gukora muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Byavuguruwe:2/17/2026
Kugira umurimo ukora muri leta zunze ubumwe z'america ni ngombwa cyane.</b> Kubona, guhabwa no kugumana akazi ni ingenzi ku hazaza h'umuryango wawe n'imibereho myiza. Ni uburyo bwihuse bwo kwitunga kandi ni ngombwa kugira ngo utere imbere. Ugomba kuba witeguye gushakisha akazi byihuse ukigera muri Leta Zunze Ubumwe.

Kubona akazi

Abagabo n'abagore bose bujuje imyaka y'ubukure bari hagati y'imyaka 18-64 kandi bashoboye gukora bakwiye gushyira imbere kubona akazi. Ubufasha bwa leta bugira aho bugarukira mu gihe, n'ingano, rero ni ingenzi ko ubona akazi kare gashoboka, nyuma y'aho ugeze muri Leta Zunze Ubumwe.

Akazi ntabwo ugahabwa na leta. Bishobora gufata ibyumweru cyangwa amezi mbere yo kubona akazi kandi ushobora kubanza guhabwa ibazwa kenshi rijyanye n'akazi.

Ugomba gukorana n'inzobere mu kubona akazi ngo ukabone kandi wige ibibazo rusange bibazwa mu bizamini byo gutanga akazi. Utegerejweho kwemera akazi ka mbere uzahabwa n'ubwo kaba kadahemba neza cyane cyangwa kadahuye n'ibyo usanzwe ukora, kugira ngo wubake amateka y'umurimo kandi ufashe umuryango wawe. Nudafata akazi uhawe, ushobora gutakaza ubufasha bwa Leta. Ni kenshi abantu basaba akazi kamwe, rero ni ngombwa kwemera gufata akazi k'ubutangizi mu gisata gishya. Kugira ngo wubake amateka meza y'umurimo, ukwiye byibura kuguma muri ako kazi amezi atandatu.

Image
Employment
Image
Employment

Umuco w'umurimo muri Leta Zunze Ubumwe

Leta Zunze Ubumwe zizwiho nk'ubutaka bw'amahirwe ku bakora cyane. Kugira ngo ubone akazi keza kandi gahemba neza, ukeneye kuvuga, gusoma no kwandika icyongereza kandi ukeneye kwiga ubumenyi bushya. Niba warakoze mu gisata runaka mu gihugu cyawe, ushobora gukenera kwitabira amasomo no guhabwa impamyabushobozi mbere yo kwemererwa gukorera muri icyo gisata muri Leta Zunze ubumwe.

Abagore n'abagabo bose barakora muri Leta Zunze Ubumwe. Abagore bagize icya kabiri cy'abakozi, bakora imirimo imwe n'abagabo mu byiciro byose kandi kenshi baba bakuriye abakozi b'abagabo.

Muri Leta Zunze Ubumwe, abana bari ku myaka 14 kuzamura, bemerewe gukora imirimo igice cy'umunsi, ariko hakaba hari amasaha batemerewe kurenza kandi n'ubwoko bw'akazi bemerewe gukora. Urubyiruko rwinshi muri leta zunze ubumwe rukora igice cy'umunsi nyuma y'amasomo, muri wikendi no mu gihe cy'ibiruhuko. Leta Zunze Ubumwe zifite amategeko arengera abakozi b'urubyiruko.

Image
Employment

Uburenganzira n'inshingano mu kazi

Muri Leta Zunze Ubumwe, abakozi bafite uburenganzira n'inshingano mu kazi. Ufite uburenganzira bwo guhemberwa ibyo wakoze kandi amategeko y'umurimo arinda abakozi gukorera ahantu habateza akaga.

Umukoresha ntiyemerewe kugukorera ivangura ngo akwime akazi cyangwa kukuzamura mu kazi kubera imyaka yawe, ubumuga, kuba wubatse cyangwa utubatse, ubwoko cyangwa aho ukomoka, ibara ry'uruhu, idini cyangwa igitsina. Gusa imirimo imwe cyane iya leta yemerewe gusa abafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe.

Abakozi bafite uburenganzira bwo gukorera ahantu hari umwuka mwiza utarimo ivangura cyangwa guhozwa ku nkeke harimo

  • Guhozwa ku nkeke bishingiye ku gitsina (imyitwarire idahwitse iganisha ku mibonano mpuzabitsina ibangamira umuntu cyangwa igatuma yumva adatekanye)
  • Guhozwa ku nkeke kubera ibara ry'uruhu cyangwa imyemerere
  • Gutotezwa no kubuzwa amahoro
  • Gutotezwa kubera ko wagaragaje impungenge cyangwa waharaniye uburenganzira bwawe

Nk'umukozi uhembwa muri leta zunze ubumwe, ni inshingano zawe kwishyura umusoro ku mafaranga winjije buri mwaka, kugira ngo ufashe gushyigikra gahunda zifasha abantu bose batuye muri Leta Zunze Ubumwe (urugero: uburezi, SNAP, Medicaid, imihanda rusange, n'ibindi). Ni inshingano zawe kwishyura umusoro w'igihugu n'uwa leta utuyemo. Ushobora kubona imiryango idaharanira inyungu ikorera aho utuye yahawe ubushobozi n'Ikigo cy'igihugu cy'imisoro, nk'abakorerabushake bagufasha kumenyekanisha umusoro buri mwaka.

Image
Employment
Image
Employment

IBIBAZO BIBAZWA KENSHI


<p>Imiryango ishobora gutanga ubufasha mu gushaka akazi aho utuye, ariko uzashyiramo imbaraga zawe mu kubona no kugumana akazi.</p>

<p><b>Ni ubuhe bwoko bw'akazi nzabona?</b></p>
<p>Akazi kawe ka mbere gashobora kutazaba gahuye n'ako wari usanzwe ukora cyangwa mu gisata wakoragamo mu gihugu ukomokamo. Gashobora kuba ak'ubutangizi, kandi gashobora kuba ari ak'igihe gito cyangwa amasaha macye. Kubera ko ubuzima buhenze muri Leta Zunze Ubumwe, ni ibisanzwe kandi kenshi aba ari ngombwa ko abagore n'abagabo bose bajya gukorera hanze y'ingo zabo.</p>

<p>Uburyo bwo gutwara abagenzi bwa rusange buraboneka muri Leta Zunze Ubumwe. Ushobora kwifashisha uburyo bwo gutwara abagenzi bwa rusange ngo ugere ku kazi kawe ka mbere.</p>

Image
Settle In App
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
208
-2