Icyiciro cya 5: Urugendo
Icyiciro cya 5: Urugendo
Mbere y’uko ugurisha imitungo yawe, usezera ku kazi cyangwa uva mu rugo, ugomba gutegereza ko Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira ukumenyesha ko ibijyanye n’urugendo byose byatunganye.
Ku bijyanye n’urugendo, ufashwa mu buryo bukurikira:
- Kubona impapuro z’urugendo zigizwe n’impushya zo gusohoka, igihe cyose bishoboka, hamwe no kujya hanze no kubona impapuro zo kwinjira.
Imyiteguro ya mbere y’urugendo:
Usibye amakuru ajyanye n’urugendo uhabwa mu gihe cy’ Ibiganiro bijyanye n’umuco, unahabwa amakuru ajyanye n’urugendomu ndege, amabwiriza yo mu ndege, uko ugomba kwitwara, unahabwa kandi ubufasha mu nzira, ndetse niyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubufasha bw’urugendo ndetse na nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege:
Uhabwa ubufasha bujyanye n’ibyo ushobora guhurira nabyo mu rugendo, uko witwara ndetse n’amabwiriza yo ku kibuga cy’indege ajyanye n’abinjira n’abasohoka.
Ubufasha mu by’ubuzima:
Abagenzi bafite ibibazo byihariye bitabwaho by’umwihariko.
Ubufasha mu gihe cy’urugendo:
Ufashwa n’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira cyangwa abo bakorana, kumenya ibijyanye n’aho indege igenda ihagarara, aho ugomba kuryama, n’amafunguro.
Ubufasha uhabwa iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika:
Usanga umukozi w’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira ku kibuga cy’indege akagufasha muri byose bisabwa bijyanye n’urugendo. Iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhasanga umukozi w’Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi.