Icyiciro cya 2: Ibazwa rya Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n'abimukira

Byavuguruwe:9/19/2024
Iyo basanze nta kibazo kijyanye n’umutekano ufite, Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi kikumenyesha gahunda y’igihe uzaganirirra n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira , uru ni Urwego rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu. Umuntu wese urebwa n’ibazo cyawe asabwa kwitabira iki ikiganiro.
Image
A man in a blue shirt is sitting at a desk, shaking hands with a woman in a green shirt. Another man in a green shirt is sitting beside her. An American flag is visible in the background, suggesting a formal or official setting.

Ibazwa rya Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n'abimukira

Akubaza ibibazo byinshibisa cyangwa bitandukanye n’ibywabajijwe mbere, aha ukaba usabwa kongera gusobanura impamvu n’uburyo wabaye impunzi. Uhura n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira yaramaze gusoma dosiye yawe ikobiyemo amakuru yose watanze mu kiganiro cya mbere. Umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira akomeza gusuzuma amakuru watanze no kukubaza ibindi bibazo kugir ngo arebe niba koko ukwiye kwemererwa. Usabwa kuba inyangamugayo. Usabwa kurahirira ko amakuru yose watanze ari ukuri. Wemererwa gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashingiwe ku buhamya watanze no ku bindi bimenyetso bihari. Kugira wemererwe ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugomba kuba uri umunyakuri. Ubusabe bwawe bushobora kwangwa kubera ko utavugishije ukuri.

 

Nk’uko biba byarakozwe mu kiganiro cya mbere, hitabazwa umusemuzi, iyo ari ngombwa. Abasemuzi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi baba barahuguwe bihagije kandi ari abanyamwuga. Inshingano y’umusemuzi ni ukugufasha kumvikana n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’Abimukira. Nta kintu na kimwe umusemuzi yemerewe kongera cyangwa gukura kubyo wamubwiye. Basemura ibintu byose mwavuze wowe n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’Abimukira ntacyo ahinduye ku gisobanuro cy ‘amagambo yawe. Iyo ufite impungenge ku ibyasemuwe binyuranyije n’ukuri, nyamuneka bibwire umuyobozi. Wemerewe kubaza ikibazo muri iki kiganiro cyangwa gusaba umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira gusubiramo ikibazo utumvise neza.

Iyo itumanaho ryawe rihuntse; urugero nk’aho ubarizwa,email, nimero yawe telefoni, cyangwa iry’umuntu waje usanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’ikiganiro cya mbere, usabwe kubimenyesha muri iki gihe. Iyo utatanze ibikumwe byawe mu kiganiro cya mbere, wowe n’abagize umuryango wawe bageje ku myaka 14 no hejuru, muhita mubitanga kuri uyu munsi.

Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira yemeza niba wemerewe gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nta ruhare Abakozi n’abasemuzi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi bagira muri iki cyemezo. Nta gisubizo ubona ku munsi wabarijweho. Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi kikumenyesha icyemezo cya Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira.  Ushobora guhabwa kimwe mu bisubizo bitatu bikurikira:

  1. Wemerewe gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  2. NTIwujuje ibisabwa kugira ngo wemerewe gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika;;
  3. Hacyenewe ikindi gihe kugira ngo ikibazo cyawe cyigweho neza.

Iyo umenyeshejwe ko wemerewe cyangwa ko hakenewe ikindi gihe, dosiye yawe ikomeza gukurikiranwa. Muri buri dosiye,hitabwa cyane cyane ku bijanye n’umutekano. Ibyemezo byafashwe biba bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose.

Image
Three people are engaged in a discussion. A man in a blue shirt is holding a pen, a woman with braided hair and a name tag is speaking animatedly, and a man with curly hair in a green shirt is listening. The setting appears to be a meeting or consultation.
Image
The image consists of several elements: a stack of documents and a blue stamp labeled 'Approved,' a fingerprint being scanned, a camera on a tripod, and a diagram of a hierarchical organization chart with red figures. These elements represent various processes, including documentation, identification, photography, and organizational structure.

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA

Uza mu kiganiro witwaje inyandiko zose zikubiyemo imyirondoro yawe n’umuryango wawe zijyanye n’ibyo usaba kabone niyo waba wari wabizanye mu kiganiro cya mbere. Usabwa kuzana ibyangombwa byawe by’umwimerere iyo bihari; byaba bidahari ugatanga kopi.

 

Hepfo hari urutonde rw’ibyangombwa by’ingenzi ushobora kwitwaza muri kiganiro na Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira.

  • Ibyangombwa bitangwa n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR)/ indangamuntu za UNHCR/ Inyandiko wiyandikishirijeho muri UNHCR
  • Inyandiko z’inzira cyangwa iz’urugendo (witwaza n’izarengeje igihe)
  • Indangamuntu
  • Ibyangombwa by’ubwenegihugu 
  • Indangamuntu z’agateganyo z’abanyamahanga 
  • Ibyemezo by’amavuko
  • Ibyemezo byo gushyingirwa
  • Ibyemezo byo gutandukana n’uwo mwashakanye
  • Ibyemezo by’umurezi wemewe n’amategeko
  • Ibyemezo byo kurerwa
  • Ibyemezo by’uko utakiriho, iyo ari ngombwa
  • Ibyemezo by’idini (batisimu, ugushyingirwa, ibyemezo byo gushyingirwa by’agateganyo, urupfu)
  • Ibyemezo by’akazi, niba bikenewe
  • Ibyemezo by’amashuri/ impamyabumenyi
  • Ibyemezo byo kwa muganga (ibisubizo by’ibizamini n’imiti)
  • Icyemezo cyo kwa muganga mu gihe utwite
  • Amabaruwa ajyanye n’ibibazo wagize
  • Amabaruwa agusaba kwitaba kuri polisi cyangwa mu nzego za gisirikari
  • Inyandiko zo mu rukiko zigaragaza ibyaha waba wararezwe cyangwa wafungiwe, aho ariho hose ku isi
  • Inyandiko mu itangazamakuru zirebana n’ikibazo cyawe (inkuru mu binyamakuru, ubutumwa bufatika kuri internet/emails)
  • Ibitabo bya gisirikari n’izindi nyandiko zirimo nk’indangamuntu, ibyemezo, ibihano bya gisirikari, cyangwa icyemezo cyo gutnga intwaro
  • Icyemezo cy’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare( mu gihe waba warigeze kubarurwa nk’imfungwa y’intambara)
  • Amabaruwa y’abantu bakuzi, iyo bikenewe

Amazina, aho ubarizwa, nimero za telefoni z’umuntu muziranye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (inshuti n’abavandimwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika)

Ushobora gutegereza igihe kirekire ku biro by’Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi  mbere na nyuma y’ ibazwa. Umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi akora uko ashoboye kugira ngo utarambirwa ariko biba byiza iyo utegereje wihanganye. Iyo ugize ikibazo mu gihe utegereje, ukigeza ku mukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi cyangwa abashinzwe umutekano bakuri hafi.

Abana bawe bagomba guhora bitabwaho igihe cyose. Usabwa kuzanira abana bawe ibyo kunywa, n’ibibindisho (iyo bikenewe) n’ibikinisho cyangwa ibindi bintu bihuza umwana.

Uba uherekejwe n’umusemuzi cyangwa umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi igihe urimo kuva mu cyumba batererezamo. Umusemuzi aba afite amabwiriza yo kutakuvugisha ku bijyanye n’ikibazo cyawe. Ibibazo byawe byose ubigeza ku mukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira ugushinzwe.

Uzabazwa n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira wabihuguriwe kandi wabyigiye. Hari ibibazo ugomba gusubiza mbere y’uko hafatwa icyemezo niba wemerewe gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Birumvikana ko bimwe muri ibi bibazo bishobora kukugora. Tugushimiye uburyo wihanganira iyi serivisi.

Haba hari umusemuzi mu cyumba cy’ikiganiro. Inshingano y’umusemuzi ni ukugufasha kumvikana n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira. Nta kintu na kimwe umusemuzi yemerewe kongera cyangwa gukura ku byo wavuze. Umusemuzi avuga ibintu byose wowe n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira mwavuze nta kintu na kimwe ahinduyeho.

Iyo ikiganiro kirangiye, uherekeza mu cyumba cyo gutegererezamo mu gihe baba bakirimo kwiga kuri dosiye yawe. Umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi akumenyesha igihe ugomba kugendera. NTIbyemewe kugenda utabiherewe uburenganzira.

Ntuhita umenyeshwa imyanzuro yafashwe nyuma y’ikiganiro. Bishobora gutwara amezi menshi kugira ngo umenyeshwe imyanzuro yafashwe nyuma y’ikiganiro na Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira.

Ushobora kubona kimwe mu bisubizo bikurikira:

  1. Ubusabe bwawe bwo gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwemewe kandi kujya mu cyiciro gikurikiraho; 
  2. Hakenewe ikindi gihe cyo kwiga kuri dosiye yawe, kandi ushobora gukomeza mu cyiciro gikurikiraho;

NTIwujuje ibisabwa kugira ngo wemerewe gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo uhawe iki gisubizo, ushobora kwemererwa kujurira bigasubirwamo. Iyo bigenze gutyo, uhabwa amabwiriza y’uko bigenda iyo umenyeshejwe iki cyemezo.

Abasaba bose bakorerwa igenzura mu bijyanye n’umutekano kandi ibyemezo byafashwe bishobora guhinduka.

nyandiko zawe watanze usaba ntizishobora kwibagirana cyangwa gutakara.

Ikiganiro cya mbere cy’ijonjora kiyoborwa n’umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi ubishinzwe. Uyu ntabwo ari umukozi wa guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iki kiganiro umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi akusanya amakuru yose ajyanye n’inyandiko zisaba gutuzwa ndetse n’umutekano hanyuma akabika amakuru ajyanye n’impamvu wahunze igihugu akomokamo. Aya makuru yakusanyijwe n’umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi ashyikirizwa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira.

Mukiganiro na Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira, umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira anononsora amakuru watanze mbere akanabaza ibibazo abo muhuriye ku kibazo. Umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira hamwe n’umukuriye bafatanyije n’ibiro bikuru bya Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira bikorera i Washington,DC, bafata umwanzuro ku busabe bwawe bwo gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije muri Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi. 

Abakozi n’abasemuzi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi ni abafashamyumvire; nta byemezo bafata. Icyemezo cyo kwemererwa gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifatwa gusa na Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira. Abakozi n’abasemuzi ba RSC ntibari mu bafata ibyemezo.