Icyiciro cya 2: Ibazwa rya Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n'abimukira

Byavuguruwe:10/9/2025
Iyo basanze nta kibazo kijyanye n’umutekano ufite, Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi kikumenyesha gahunda y’igihe uzaganirirra n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira , uru ni Urwego rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu. Umuntu wese urebwa n’ibazo cyawe asabwa kwitabira iki ikiganiro.
Image
A man in a blue shirt is sitting at a desk, shaking hands with a woman in a green shirt. Another man in a green shirt is sitting beside her. An American flag is visible in the background, suggesting a formal or official setting.

Ibazwa rya Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n'abimukira

Akubaza ibibazo byinshibisa cyangwa bitandukanye n’ibywabajijwe mbere, aha ukaba usabwa kongera gusobanura impamvu n’uburyo wabaye impunzi. Uhura n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira yaramaze gusoma dosiye yawe ikobiyemo amakuru yose watanze mu kiganiro cya mbere. Umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira akomeza gusuzuma amakuru watanze no kukubaza ibindi bibazo kugir ngo arebe niba koko ukwiye kwemererwa. Usabwa kuba inyangamugayo. Usabwa kurahirira ko amakuru yose watanze ari ukuri. Wemererwa gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashingiwe ku buhamya watanze no ku bindi bimenyetso bihari. Kugira wemererwe ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugomba kuba uri umunyakuri. Ubusabe bwawe bushobora kwangwa kubera ko utavugishije ukuri.

 

Nk’uko biba byarakozwe mu kiganiro cya mbere, hitabazwa umusemuzi, iyo ari ngombwa. Abasemuzi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi baba barahuguwe bihagije kandi ari abanyamwuga. Inshingano y’umusemuzi ni ukugufasha kumvikana n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’Abimukira. Nta kintu na kimwe umusemuzi yemerewe kongera cyangwa gukura kubyo wamubwiye. Basemura ibintu byose mwavuze wowe n’umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’Abimukira ntacyo ahinduye ku gisobanuro cy ‘amagambo yawe. Iyo ufite impungenge ku ibyasemuwe binyuranyije n’ukuri, nyamuneka bibwire umuyobozi. Wemerewe kubaza ikibazo muri iki kiganiro cyangwa gusaba umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira gusubiramo ikibazo utumvise neza.

Iyo itumanaho ryawe rihuntse; urugero nk’aho ubarizwa,email, nimero yawe telefoni, cyangwa iry’umuntu waje usanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’ikiganiro cya mbere, usabwe kubimenyesha muri iki gihe. Iyo utatanze ibikumwe byawe mu kiganiro cya mbere, wowe n’abagize umuryango wawe bageje ku myaka 14 no hejuru, muhita mubitanga kuri uyu munsi.

Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira yemeza niba wemerewe gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nta ruhare Abakozi n’abasemuzi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi bagira muri iki cyemezo. Nta gisubizo ubona ku munsi wabarijweho. Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi kikumenyesha icyemezo cya Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira.  Ushobora guhabwa kimwe mu bisubizo bitatu bikurikira:

  1. Wemerewe gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  2. NTIwujuje ibisabwa kugira ngo wemerewe gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika;;
  3. Hacyenewe ikindi gihe kugira ngo ikibazo cyawe cyigweho neza.

Iyo umenyeshejwe ko wemerewe cyangwa ko hakenewe ikindi gihe, dosiye yawe ikomeza gukurikiranwa. Muri buri dosiye,hitabwa cyane cyane ku bijanye n’umutekano. Ibyemezo byafashwe biba bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose.

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA